Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah asanga siporo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu.
Ibyo yabivuze ubwo yahamagariraga abakozi b’akarere ka Nyanza kwitabira siporo yo kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012.
Murenzi Abdallah yakomeje asaba abakozi b’akarere ka Nyanza muri rusange kwitabira Sport kandi aho iri bubere ngo bakajya bahagerera igihe nta n’umwe ubuzemo.
Iyo siporo abakozi b’akarere ka Nyanza basabwa kujya bitabira bemeranyije ko izajya ikorerwa ku cyicaro cya Olympafrica kiri ku Rwesero muri ako karere nk’uko byasobanuwe na Murenzi Abdallah.
Yasobanuye ko nta muntu n’umwe ukwiye gusiba Siporo kandi nta burenganzira yabisabiye. Yabivuze muri aya magambo: “ Siporo ni ingenzi tujye tuyitabira twese kandi aho ibera tuhagerere igihe”.
Mu Rwanda buri wa gatanu w’icyumweru abakozi bose ba leta baba bahamagariwe gukora akazi mbere ya saa sita nyuma yaho amasaha asigaye bakayaharira gukora siporo mbere y’uko binjira mu minsi y’impera z’icyumweru (Week-end).